Umuririmbyi Michael Adebayo Olayinka wamenyekanye nka Ruger yatangaje ko ibiganiro bigeze kure biganisha ku gukandagiza ikirenge i Kigali agenzwa n'igitaramo azahuriramo na mugenzi we Anthony Ebula Victor [Victony].
Mu butumwa bwe, Ruger yavuze ko hari amahirwe menshi y'uko azataramira i Kigali ku wa 28 Ukuboza 2024 mu gitaramo cya BK Arena 'kuko ibiganiro bigeze kure'. Ni ibiganiro byumvikana ko bigeze kuri 80% ku buryo hasigaye igihe cyo kubitangaza gusa.
Agiye kugaruka i Kigali nyuma y'uko ku wa 19 Gashyantare 2022 yasize yemeje abanya-Kigali mu gitaramo cy'imbaturamugabo yakoreye kuri Canal Olympia yahuriyemo n'abaraperi nka Kenny K-Shot, Ish Kevin, n'abandi barimo nka Okkama, Ariel Wayz, Afrique, Gustave Fuel, Gabiro Guitar n'abandi.
Ni ubwa mbere Victony azaba ataramiye i Kigali. Ariko kandi ni umwe mu bifuzwaga cyane mu gitaramo "Shine Boy Fest" cya Davis D cyabaye ku wa 29 Ugushyingo 2024, ntiyabasha kuboneka asimbuzwa Nasty C wo muri Afurika y'Epfo.
Ruger azwi nk'umwanditsi w'indirimbo kandi wahiriwe n'umuziki. Yamamaye cyane ahanini binyuze mu kuba hari ijisho akunze guhisha.
Inyandiko nyinshi ziri kuri Internet zigaragaza ko indirimbo ye "Bounce" yamenyekanye mu buryo bukomeye kugeza ubwo mu 2021 yabonye amahirwe yo gusinya mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Jonzing World.
Muri uri mwaka ni nabwo yasohoye Extended Play (EP) yise 'Pandemic'. Muri uyu mwaka nibwo yatangaje ko yavuye muri iriya Label, atangaza ko yashinze iye yise 'Blown Boy Entertainment'.
Victony yabonye izuba ku wa 5 Mutarama 2001. Ubwo yatangiraga umuziki yavuze ko yubakiye cyane ku mikorere y'abarimo Davido, Wizkid, Mi ndetse na Falz. Ni umwe mu babarizwa mu inzu y'umuziki ya Mainland Blocky Party ndetse na Jungle Records.
Avuga ko indiirmbo ye 'Ina Benz' ariyo yamuciriye inzira mu muziki. Mu 2022, uyu musore yasohoye indirimbo nka 'Soweto' yakoranye na Tempoe' iri kuri Ep yise Outlaw.
Yarakunzwe mu buryo bukomeye bigera ubwo ayisubiramo afatanyije na Rema na Don Toliver, ndetse yarebwe cyane mu bihugu birimo u Bwongereza na Canada.
Ruger yatangaje ko hari amahirwe menshi y’uko azataramira i Kigali ku wa 28 Ukuboza 2024
Victony agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere nyuma y’igihe ageragezwa
REBA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'EVERYTHING' YA VICTONY
">
TANGA IGITECYEREZO